Urega: Madame INGABIRE Victoire Umuhoza
Uregwa: Ibitangazamakuru Umusingi, Rwanda Paparazzi.com/net na Radio 1.
Icyo yaregeye: Gusaba ko hakosorwa inkuru yasohotse muri ibyo bitangazamakuru cyane cyane ikinyamakuru Umusingi muri nomero yacyo ya 91 yo kuwa 13-22/03/2014
Urwego rwaregewe : Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC)
I. Uko ikibazo giteye muri make
1. Ashingiye ku ingingo ya 21 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, ku itariki ya 12/01/2014, Madame INGABIRE Victoire Umuhoza yandikiye RMC ayimenyesha ko yasabye ibitangazamakuru Umusingi, Rwanda Paparazzi.com/net na Radio One ko bakosora inkuru byamwanditseho, imusebya we n’abandi bantu bo mumuryango we.
2. Ibijyanye n’iki kirego ni byo umuhagarariye Me Gatera Gashabana yasubiyemo mu muhango wo kumva (Hearing) asaba ko Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwategeka ibyo bitangazamakuru ko byatangaza Uburenganzira bwo gusubiza bw’uwo ahagarariye kandi urwo rwego rukamufasha kumenya (Idenfification) ya Rwanda Paparazzi.com/net, icyo baricyo, aho bakorera n’ababahagarariye mu rwego rw’amategeko.
3. Me Gatera Gashabana yakomeje avuga ko ibivugwa muri iyo nkuru y’ikinyamakuru Umusingi no yacyo ya 91 yo kuwa 13-22/03/2014 byasebeje uwo ahagarariye kandi ngo birimo n’ubugome bwinshi. Yavuze ko Ikinyamakuru Umusingi cyabonye amakuru avuga ko ibijyanye n’iyo nkuru ari umupango wakorewe Madame Ingabire Umuhoza Victoire ariko ngo kiranga gitangaza iyo nkuru kandi ntakuri kurimo. Ibyo bitangazamakuru rero ngo byatangaje amakuru atari ay’ukuri kandi bidashishoje bityo ngo izo nkuru z’ibinyoma zikaba zarasebeje Madame Ingabire Victoire Umuhoza ndetse gisesereza ubuzima bwite b’wabantu bo mumuryango we. Avuga ko ngo gufata ifoto y’umuntu w’umudamu wafashe umwana ku munsi mpuzamahanaga w’abagore ukayihindura ikimenyetso cyo gufatirwa mu cyuho agiye kuroga uwo mwana yari afashe byababaje Madamu Ingabire ngo kandi biramusebya. Yakomeje ashimangira ngo nko kuvuga ko akomoka Gisagara atari ukuri ngo kubera ko uwo ahagarariye akomoka Ngororero. Ibi byose byo kubeshya n’aho akomoka bikaba byarakozwe mu rwego rwo kumusebya gusa kandi bigambiriwe.
4. Me Gatera yavuze ko ubundi mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda, icyo Ingabire yashinjwe kandi abeshyerwa ari ubwinjiracyaha mu bwicanyi ngo kandi ari ikinyoma. Ubundi bene ibyo byaha bifatiwe mu cyuho nkuko umunyamakuru abyandika bikurikirwanwa ako kanya ngo ku buryo iyo bijya kuba ari ukuri Madamu Ingabire Victoire Umuhoza aba yarahise akurikiranwa ako kanya. Ibi rero byababaje Madamu Ingabire ngo kandi abantu bose basomye iyo nkuru bahise batekereza ko ari umugome wica abana ngo kandi atari byo.
5. Me Gatera asoza asaba ko yabona droit de réponse maze uwo ahagarariye akemererwa kuyikora mu buryo bwakoreshejwe hatangazwa iyo nkuru.
6. Yashoje asaba ko abahagarariye abaregwa (Ibitangazamakuru) basobanura neza ububasha bahabwa n’ababatumye ngo kugira ngo ejo batazihakana ibyo byemezo biramutse bifashwe na RMC.
7. Ronald Kawera, uhagarariye Rwanda Paparazzi (Uregwa), nawe yahawe ijambo ngo yiregure maze avuga ko we yahawe ububasha n’umuyobozi wa Rwanda Paparazzi.com/net bwana David Frank ngo ariko atari we wanditse iyo nkuru ngo inatangazwa we yari hanze y’igihugu (mu mahanga). Abajijwe niba abona iriya nkuru isebeje nkuko urega ashimangira asubiza ko nawe abona ko isebeje. RMC yashatse kumenya nawe nk’umunyamakuru icyo yanenga iyo nkuru maze asubiza ko uwayanditse yatangaje inkuru atazi ukuri kwayo ngo bityo nawe abona binyuranye n’amahame agenga itangazamakuru mu Rwanda. Inteko yanamubajije aho iyo nkuru bayikomoye avuga ko source ari Umusingi nyuma azakwisubiraho avuga ko bayikuye kugitangaza makuru ( Website) imirasire.com, ariko ibi byose avuga ko byanditswe atari mu Rwanda.
8. Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwamubajije niba yumva kuvuga ko umuntu yavukanye ubugome, ngo agira imbabazi za Nyirarureshwa yumva bidasebeje maze asubiza ko nawe yumva ko bisebeje. Abajijwe icyo yumva yakora nyuma yokwemera amakosa, asubiza ko batanganza inkuru ivuguruza kandi ngo bagasaba imbabazi abanyarwanda (Abasomyi) maze bakandikira Madame Ingabire Victoire Umuhoza ibaruwa imusaba Imbabazi.
9. Ijambo ryahawe uhagarariye Radio One yariyahagariwe na bwana Mutabaruka Angelbert mu kuwiregura ku birego bya Madame Ingabire maze avuga ko igitamgazamakuru akorera batakosora inkuru basomye ngo kubera ko ataribo première source. Akomeza avuga ko iyo nkuru bayikuye mukinyamakuru Umusingi ngo kandi uwo munsi basomaga Revue de Presse banasomye uwayanditse bityo ngo bo bumva ntakosa bakoze mugutangaza iyo nkuru. Abajijwe niba nk’umunyamakuru atangaza inkuru yose ifite source nubwo yaba atari ukuri adashatse kumenya ukuri kwayo maze asubiza ko ngo apfa kuba yatangaje aho yayivanye ngo kandi n’amahire ko uwayanditse adahakana ko yayanditse koko ngo akaba yumva ntaho Radio1 yatatiriye amategeko agenga itangaza makuru mu Rwanda.
10. Ku bijyanye n’icyo Radio 1 yakora nyuma yo kumva RWANDA Paparazzi yemera ko yakoze amakosa nawe asubiza ko ngo icyo bakora ni icyo basubije Madamu Ingabire Victoire Umuhoza ngo igihe cyose Rwanda paparazzi.com/net yakosora iyo nkuru na Radio1 yiteguye kuyitangaza nkuko yabitangaje mbere ngo kugira ngo binyure mu nzira amategeko yemera.
I. Ibibazo byasuzumwe n’urwego rw’Abanayamakuru bigenzura
11. Ese ibivugwa na Me Gatera Gashabana uhagarariye Madame Ingabire Victoire Umuhoza birasebeje koko? Ese madame ingabire yakwemererwa uburenganzira bwo gusubiza nk’uko yayisabye mu kirego cye?
12. Ku bijyanye n’iki kirego, Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rurasanga iyi nkuru isebeje koko kandi isesereza ubuzima bwite bwa Madame Ingabire Victoire Umuhoza. Uru rwego rurasanga kwandika ko umuntu ari umurozi, kandi atari ukuri, kwandika ngo umuntu yavukanye ubugome, yafatanywe agapfunyika k’uburozi agiye kuroga umwana muto ngo ateshwa n’abacungagereza, kuvuga ko ngo na Nyirakuru yari azwiho uwo mwuga, ibi byose bisebeje kandi binyuranye n’uburenganzira bwa Madame Ingabire Victoire Umuhoza kandi byishe amategeko agenga itangazamakuru mu Rwanda.
13. Urwego rw’abanyamakuru bigenzura ruvuga ko iyi nkuru yanditswe cyangwa yatangajwe n’abaregwa yarasebeje Madame Ingabire ko iyo ijya gutohozwa mbere cyangwa nyir’ubwite akayibazwaho, itari gutangazwa. Ibi bivuze ko kurenga kuri ibyo hagatangazwa inkuru nkiyi ivugwa byishe amategeko kandi bisebeje Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, bityo akaba ari uburenganzira bw’uregwa bwo gusubiza.
II. Icyemezo cy’Urwego rw’Abanayamakuru bigenzura
14. Nyuma yo kwiherera no gusuzuma ibivugwa na buri ruhande rurebwa n’iki kibazo, Urwego rumaze kujya, impaka ku biteganywa n’ ingingo ya 2 agace kayo ka mbere k’itegeko n°02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rigenga itangazamakuru igira iti “gusebanya: uburyo bwo gukoresha amagambo, inyandiko, amashusho, ururimi rw’amarenga cyangwa amafoto bitari ukuri hagamijwe gutesha umuntu agaciro n’icyubahiro…”; akace kagasobanura icyo uburenganzira bwo gusubiza aricyo, agace ka 20 byose k’iyo ngingo, ingingo ya 21 y’iryo tegeko ryavuzwe haruguru;
15. Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rushingiye ku ingingo ya 6, 9, 14 na 20 z’amahame ndanga myitwarire agenga abanyamakuru, abandi banyamwuga b’itangazamakuru n’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda; yemeje ibi bikurikira:
16. Yemejo ko inkuru yanditswe n’ibitanganzamakuru biregwa ndetse igasomwa na Radio 1 muri Revue de la Presse yayo yo isebeje kandi irengera ku ubuzima bwite bwa Madame Ingabire n’abagize umuryango we kandi ikaba inyuranye n’Ubwisanzure bw’itangazamakuru buteganywa mu Itegeko-Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04/06/2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, n’amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono kandi akurikizwa mu Rwanda. Urwego rw’abanyamakuru bigenzura ruremeza ko ibyanditswe kuri Madame Ingabire Victoire Umuhoza muri nomero yavuzwe haruguru byahungabanyije uburenganzira bwe nk’ umuntu (atteinte à l’honneur, à la dignité et à la vie privée) akaba ari yo mpamvu yemerewe Uburenganzira bwo kuyisubiza nkuko yayisabye kandi n’amategeko abimwemerera.
Ku bw’iyo mpamvu inteko itegetse ibi bikurikira:
17. Rwanda Paparazzi.com/net gutangaza inkuru ijyanye no gusubiza ( reply) ya Madame Ingabire Victoire Umuhoza maze bagasaba n’imbabazi abasomyi ( Public), Ibitangazamakuru bikaba bitegetswe gutangaza inyandiko ijyanye n’uburenganzira bwo gusubiza ya Madame Ingabire Victoire Umuhoza mu buryo ndetse no kuri page yanditsweho ya nkuru imusebya muri ya numero ya 91 yo kuwa 13-22/03/2014.
18. Bategetswe kandi kwandikira Madame Ingabire Victoire Umuhoza ibarwa imusaba imbabazi n’abandi basomyi ko bamubeshyeye kandi iyo baruwa nayo igatangazwa mu bitangazamakuru byavuzwe.
1. Inama na none itegetse Radio one kuzasoma iyo nyandiko (droit de réponse) ya Madame Ingabire Victoire Umuhoza kimwe n’iyo baruwa Rwanda Paparazzi.com/net izandika isaba Madamu Ingabire imbazi muri Revue de la presse izakurikira itangazwa ry’iyo reply izatakorwa na Rwanda Paparazzi.com/net.
2. Inama yashimangiye ko kuba Ikinyamakuru Umusingi kititabye bitakibuza gufatirwa ibyemezo kandi ko ibikubiye muri iki cyemezo cyo bikireba.
3. Urwego rwemeje ko ibi byemezo bizashyikirizwa abo bireba n’abakozi ba RMC kandi bigashyikirizwa ubishatse wese.
Ni uko byemeje kandi bisomwe n’inteko isuzuma imyitwarire mu Rwego rw’abanyamakuru bigenga (RMC) none kuwa 14/08/2014, abarebwa n’iki kibazo bahari bose.
Inteko igizwe na:
Président
Me Mucyo Donatien
Membre Membre
Bahati Prince Barore Cléophas
Umwanditsi
Me Valéry Musore Gakunzi