Written by admin2

Decision by the Rwanda Media Commission (RMC) on the case filed by MAKURUKI.RW against IMPAMO.NET

ICYEMEZO CYA KOMITE NDANGAMYITWARIRE Y’URWEGO RW’ABANYAMAKURU BIGENZURA MU RWANDA (RMC) KU KIREGO CY’IKINYAMAKURU MAKURUKI.RW KIREGA IKINYAMAKURU IMPAMO.NET

 

Tariki 09 Ukwakira 2015, ubuyobozi bw’Ikinyamakuru cyandikirwa kuri Internet cyitwa MAKURUKI kigaragara kuri makuruki.rw bwandikiye RMC burega ikindi kinyamakuru nacyo cyandikirwa kuri internet cyitwa IMPAMO.NET. Urega yavugaga ko ikinyamakuru Impamo.net kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri 2015, cyatwaye nta burenganzira inkuru za Makuruki zirenga 75 ndetse ntibagaragaze aho bazikuye.

 

Makuruki yavugaga ko ikinyamakuru Impamo.net gihengera bamaze gushyira inkuru ku rubuga kigahita kiyitwara ndetse kikayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bikaba binajijisha abasomyi bakagira ngo ni iy’ikinyamakuru Impamo kuko kiba kiyitiriye iyo nkuru. Nyuma yo kubona iki kibazo ngo Makuruki bavugishije umuyobozi w’ikinyamakuru Impamo.net bakamwihanangiriza ariko bukanga bugakora amakosa.

 

Makuruki yasabaga ko RMC yategeka ikinyamakuru Impamo kubasaba imbabazi no kutongera gutwara inkuru zabo nta burenganzira bahawe ndetse no gutegeka Impamo kwishyura Makuruki amafaranga ibihumbi 200600 by’amafaranga y’ u Rwanda ahwanye n’amafaranga ngo batanze ku nkuru zibwe n’Impamo zatanzweho urugero mu gihe cy’umwezi kumwe.

 

Ku wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2015, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda rwatumije impande zombi ngo rusuzume ikibazo runagifatire umwanzuro maze hitaba uruhande rw’urega gusa. Komite ngengamyitwarire igizwe na Komiseri Madame Marie Immaulee INGABIRE na Komiseri Me Donatien MUCYO yategetse ko ikibazo gisuzumwa nubwo uruhande rw’IMPAMO.net rutitabye kubera ko rwari rwamenyeshejwe ku gihe ndetse ntirunatange impamvu rutitabye.

 

Full Decision Here_Kinyarwanda (PDF)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *