Decision by the Rwanda Media Commission (RMC) on the case filed by KWIBUKA Esdras and DUSABE Charlotte against Rugali Newspaper
ICYEMEZO CYA KOMITE NDANGAMYITWARIRE Y’URWEGO RW’ABANYAMAKURU BIGENZURA MU RWANDA (RMC) KU KIREGO CYA KWIBUKA ESDRAS NA DUSABE CHARLOTTE BAREGA JOURNAL RUGARI
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, rwakiriye ikirego cyatanzwe na Esdras KWIBUKA n’umugore we DUSABE Charlotte bavuga ko ikinyamakuru RUGARI mu nomero yacyo 120 yo kuva 11 kugeza 25 Nzeri 2015 cyatangaje inkuru irimo isebanya no gutesha umuntu agaciro. Abarega bavuga ko inyandiko yasohowe itesha agaciro n’icyubahiro abarebwa n’inkuru ndetse ko ikinyamakuru kitabanje kugenzura niba koko ibyo kigiye gutangaza ari ukuri. Inkuru yarezwe ifite umutwe ugira uti “Kicukiro: KWIBUKA Esdras aravugwaho gutera inda umukozi we wo mu rugo”.
Abarega bavugaga ko ibyatangajwe ari ibinyoma kuko umunyamakuru atageze ahabereye ibyo yatangaje cyangwa ngo abe yabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Mu bindi byaregewe harimo kwitiranya imirimo ya KWIBUKA Esdras, icyakuyemo inda ya O.M no kubeshyera DUSABE Charlotte ko yanze kumuvugisha kuri telefone abeshya ko agiye kubyara n’ibindi.
Abarega basabaga ko Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda rwategeka RUGARI kuvuguruza inkuru yatangajwe mbere, gutegekwa gusaba imbabazi hamwe no gucibwa amandes kuko ngo ariyo nyirabayazana wo kubashora mu manza.