Decision by the Rwanda Media Commission (RMC) on the case filed by FRVB against Radio 10
INYANDIKOMVUGO Y’IMIKIRIZE Y’IKIREGO FEDERASIYO YA VOLLEY BALL MU RWANDA (FRVB) IREGAMO RADIO 10 N’ABANYAMAKURU BAGIRISHYA JEAN DE DIEU NA BAYINGANA DAVID
Tariki 13 Ukuboza 2015, Ishyirahamwe ry’umukino wa VolleyBall mu Rwanda ryandikiye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda rirega abanyamakuru ba Radio 10 BAGIRISHYA Jean de Dieu bakunda kwita (Jado Castar) na David BAYINGANA, rivuga ko batangaje ibinyoma ku mukino wa Volley Ball mu Rwanda. Ikirego kivuga ko mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 kuwa 15 Nzeli 2015 guhera saa ine kugeza saa saba z’amanywa ari bwo abanyamakuru bakoze ikiganiro cyaregewe. FRVB ivuga ko ibyatangajwe n’abanyamakuru bitari ukuri kandi bisa na propaganda yo gusebya umukino wa volleyball imbere y’Abanyarwanda.
Ibyo urega avuga ko afiteho ikibazo bikubiye mu ngingo 47 zigaragaza imvugo bwite z’abanyamakuru ndetse n’ibyo FRVB ibivugaho ikagaragaza ko byose birimo gusebanya, gutukana, kubeshya, kwangisha abanyarwanda umukino wa volleyball no kwibasira abayobozi batandukanye bavuga ko badakora neza. FRVB ivuga ko ibyatangajwe n’abanyamakuru ba Radio 10 BAGIRISHYA Jean de Dieu na BAYINGANA David bitubahirije ibiteganywa mu ngingo ya 2, 3, 13 na 14 by’amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda bagasaba ko hakorwa ibyo amategeko ateganya.