Written by admin2

Decision by the Rwanda Media Commission (RMC) on the case filed by MAKURUKI.RW against IMPAMO.NET

ICYEMEZO CYA KOMITE NDANGAMYITWARIRE Y’URWEGO RW’ABANYAMAKURU BIGENZURA MU RWANDA (RMC) KU KIREGO CY’IKINYAMAKURU MAKURUKI.RW KIREGA IKINYAMAKURU IMPAMO.NET

 

Tariki 09 Ukwakira 2015, ubuyobozi bw’Ikinyamakuru cyandikirwa kuri Internet cyitwa MAKURUKI kigaragara kuri makuruki.rw bwandikiye RMC burega ikindi kinyamakuru nacyo cyandikirwa kuri internet cyitwa IMPAMO.NET. Urega yavugaga ko ikinyamakuru Impamo.net kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri 2015, cyatwaye nta burenganzira inkuru za Makuruki zirenga 75 ndetse ntibagaragaze aho bazikuye.

 

Makuruki yavugaga ko ikinyamakuru Impamo.net gihengera bamaze gushyira inkuru ku rubuga kigahita kiyitwara ndetse kikayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bikaba binajijisha abasomyi bakagira ngo ni iy’ikinyamakuru Impamo kuko kiba kiyitiriye iyo nkuru. Nyuma yo kubona iki kibazo ngo Makuruki bavugishije umuyobozi w’ikinyamakuru Impamo.net bakamwihanangiriza ariko bukanga bugakora amakosa.

 

Makuruki yasabaga ko RMC yategeka ikinyamakuru Impamo kubasaba imbabazi no kutongera gutwara inkuru zabo nta burenganzira bahawe ndetse no gutegeka Impamo kwishyura Makuruki amafaranga ibihumbi 200600 by’amafaranga y’ u Rwanda ahwanye n’amafaranga ngo batanze ku nkuru zibwe n’Impamo zatanzweho urugero mu gihe cy’umwezi kumwe.

 

Ku wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2015, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda rwatumije impande zombi ngo rusuzume ikibazo runagifatire umwanzuro maze hitaba uruhande rw’urega gusa. Komite ngengamyitwarire igizwe na Komiseri Madame Marie Immaulee INGABIRE na Komiseri Me Donatien MUCYO yategetse ko ikibazo gisuzumwa nubwo uruhande rw’IMPAMO.net rutitabye kubera ko rwari rwamenyeshejwe ku gihe ndetse ntirunatange impamvu rutitabye.

 

Full Decision Here_Kinyarwanda (PDF)

Written by admin2

Decision by the Rwanda Media Commission (RMC) on the case filed by KWIBUKA Esdras and DUSABE Charlotte against Rugali Newspaper

ICYEMEZO CYA KOMITE NDANGAMYITWARIRE Y’URWEGO RW’ABANYAMAKURU BIGENZURA MU RWANDA (RMC) KU KIREGO CYA KWIBUKA ESDRAS NA DUSABE CHARLOTTE BAREGA JOURNAL RUGARI

 

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, rwakiriye ikirego cyatanzwe na Esdras KWIBUKA n’umugore we DUSABE Charlotte bavuga ko ikinyamakuru RUGARI mu nomero yacyo 120 yo kuva 11 kugeza 25 Nzeri 2015 cyatangaje inkuru irimo isebanya no gutesha umuntu agaciro. Abarega bavuga ko inyandiko yasohowe itesha agaciro n’icyubahiro abarebwa n’inkuru ndetse ko ikinyamakuru kitabanje kugenzura niba koko ibyo kigiye gutangaza ari ukuri. Inkuru yarezwe ifite umutwe ugira uti “Kicukiro: KWIBUKA Esdras aravugwaho gutera inda umukozi we wo mu rugo”.

 

Abarega bavugaga ko ibyatangajwe ari ibinyoma kuko umunyamakuru atageze ahabereye ibyo yatangaje cyangwa ngo abe yabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Mu bindi byaregewe harimo kwitiranya imirimo ya KWIBUKA Esdras, icyakuyemo inda ya O.M no kubeshyera DUSABE Charlotte ko yanze kumuvugisha kuri telefone abeshya ko agiye kubyara n’ibindi.

 

Abarega basabaga ko Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda rwategeka RUGARI kuvuguruza inkuru yatangajwe mbere, gutegekwa gusaba imbabazi hamwe no gucibwa amandes kuko ngo ariyo nyirabayazana wo kubashora mu manza.

 

Full Decision Here_Kinyarwanda (PDF)

Written by admin2

Decision by the Rwanda Media Commission (RMC) on the case filed by Wilton NDAYISENGA against GASABO Newspaper

ICYEMEZO CYA KOMITE NDANGAMYITWARIRE Y’URWEGO RW’ABANYAMAKURU BIGENZURA MU RWANDA (RMC) KU KIREGO CYA WILTON NDAYISENGA AREGA IKINYAMAKURU GASABO

 

Tariki 30 Nzeli 2015 uwitwa Wilton NDAYISENGA, umuyobozi w’ikigo cy’amashuli yisumbuye cya COLLEGE ADVENTISTE DE GITWE mu Karere ka Ruhango, yandikiye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda avuga ko arega ikinyamakuru Gasabo.net hamwe n’umuyobozi wacyo Bwana UWITONZE Captone. Mu kirego cye, Wilton avuga ko inkuru ifite umutwe ugira uti “Ndayisenga Wilton ,nyirabayazana w’ibibazo by’i Gitwe” yatangajwe kuwa 24 Nzeli 2015 irimo amakosa akurikira  : gutangaza ibinyoma, guharabika, gukabya, gushinyagura no gutangaza inkuru atahawe ijambo kandi ayivugwamo. Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda rumaze kwakira ikirego cya  Wilton NDAYISENGA, rwatumije impande zombi kuwa 09 Ukwakira 2015 ngo Komite Ndangamyitwarire yumve ibisobanuro inafate umwanzuro kuri iki kirego.

 

Full Decision Here_Kinyarwanda (PDF)

Written by admin2

Decision by the Rwanda Media Commission (RMC) on the case filed by MHC and Mr. MUSABYIMANA Tharcisse against www.impamo.net

ICYEMEZO CYA KOMITE NDANGAMYITWARIRE Y’URWEGO RW’ABANYAMAKURU BIGENZURA MU RWANDA KU KIREGO CY’INAMA NKURU Y’ITANGAZAMAKURU MU RWANDA (MHC) NA BWANA MUSABYIMANA THARCISSE BAREGA IKINYAMAKURU IMPAMO

Tariki 23 Nzeli 2015, Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yandikiye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura  (RMC) isaba gukurikirana ikinyamakuru IMPAMO kubera inkuru yanditswe na MWITENDE JEAN CLAUDE igasohoka ku rubuga rwacyo impamo.net ifite umutwe ugira uti “Ba nyiri ibinyamakuru byandika barasabwa      kujya mu bindi nko gucuruza amakara niba ibinyamakuru byabo bitunguka”. MHC yavugaga ko ibikubiye muri      iyi nkuru atari byo ko ngo umunyamakuru yabeshyeye MHC n’uwahuguraga abanyamakuru ndetse igasaba ko ikinyamakuru gikurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

 

MUSABYIMANA Tharcisse nawe yareze IMPAMO avuga ko ikinyamakuru IMPAMO cyamubeshyeye ndetse kikamusebya kuko amagambo cyakoresheje kivuga ko ariwe wayavuze atigeze ayavuga. Inkuru yarezwe, ni iyari yakozwe ku mahugurwa yari yateguwe na MHC, ivuga ko hari amagambo yatangajwe n’uwari guhugura abayobozi b’ibitangazamakuru ariwe Tharcisse MUSABYIMANA.

Full Decision Here_Kinyarwanda (PDF)

 

Written by admin2

Decision by the Rwanda Media Commission (RMC) on the case filed by KAYITARE vs Healing Center

ICYEMEZO CYA KOMITE NDANGAMYITWARIRE Y’URWEGO RW’ABANYAMAKURU BIGENZURA MU RWANDA KU KIREGO CY’UMUNYAMAKURU KAYITARE JEAN PAUL AREGA ITORERO HEALING CENTER MINISTRIES

Tariki 21 Nzali 2015, Umunyamakuru wigenga (Freelancer) witwa KAYITARE Jean Paul yandikiye RMC atanga ikirego cy’uko yahohotewe agakubitwa n’abayobozi b’Itorero Healing Center Ministries rikorera Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubwo bashakaga kumwambura ibikoresho bye (telefone na Recorder) ndetse ibi bikoresho ngo bikaza kwangirika ari mu kazi ko gutara amakuru.

Nk’uko KAYITARE yabisobanuye mu kirego cye, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2015, yagiye ku rusengero rwa Healing Center ruri inyuma y’umurenge wa Kimironko agiye gusenga ariko ari mu rwego rwo gukora iperereza ku nkuru yari afite kuri urwo rusengero ko abakirisitu baho basengerwa rimwe na rimwe ngo bagasengerwa bakubitwa inshyi banacirwa mu maso, kuba ntawatura ibiceri kuko uwo mupasiteri ajya avuga ko atabikunda ngo bimusakuriza, ikindi ngo ajya aha abakobwa papier mouchoir bakazirya mu gihe cy’amasengesho y’ibohoka (Healing).

Full Decision Here_Kinyarwanda (PDF)

Written by admin2

Decision by the Rwanda Media Commission (RMC) on the case filed by Healing Center vs ISANGE

ICYEMEZO CYA KOMITE NDANGAMYITWARIRE Y’URWEGO RW’ABANYAMAKURU BIGENZURA MU RWANDA KU KIREGO CY’ITORERO HEALING CENTER MINISTRIES RIREGA IKINYAMAKURU ISANGE.COM

Tariki 20 Nzeri 2015, nyuma y’aho havukiye ikibazo cy’umunyamakuru witwa KAYITARE Jean Paul watangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga ko yahohotewe n’Itorero rya Healing Center Ministries, ikinyamakuru gikorera kuri interineti cyitwa ISANGE kigaragara kuri www.isange.com cyatangaje inkuru ifite umutwe ugira uti “Umunyamubiri Past. Deo NIYONZIMA bita Mikasiro” yakubise umunyamakuru Kayitare aramwumvisha!”

Nyuma yo gutangaza iyi nkuru yasohotse kuwa 21 Nzeri 2015, Itorero Healing Center Ministries ryareze iki kinyamakuru kuba cyaratangaje inkuru irimo ibinyoma no gusebanya mu gihe bitaremezwa mu buryo ntakuka ko iri torero ryahohoteye KAYITARE.

Full Decision Here_Kinyarwanda (PDF)

Written by admin2

Decision by the Rwanda Media Commission (RMC) on the case filed by UTAZIRUBANDA Eric vs TV 1

ICYEMEZO CYA KOMITE NDANGAMYITWARIRE Y’URWEGO RW’ABANYAMAKURU BIGENZURA MU RWANDA KU KIREGO CYA UTAZIRUBANDA ERIC AREGA IGITANGAZAMAKURU TV1

Tariki 07 Nzeli 2015, UTAZIRUBANDA Eric wo mu Karere ka MUHANGA umurenge wa SHYOGWE yandikiye Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) arugezaho ikirego cy’uko TV 1 yamutangajeho inkuru avuga ko imubeshyera ikanamusebya.

Inkuru TV1 yatangaje yavugaga ko hari umwana w’umukobwa wahohotewe na Eric UTAZIRUBANDA akamusambanya ndetse akanakata imwe mu myanya ndangagitsina ye. Mu gihe iperereza rya Police ryerekanye ko ntaho uyu mwana yahuriye na Eric UTAZIRUBANDA ndetse n’imyanya ye ndangagitsina itakaswe, urega yavugaga ko TV1 yo yakoze inkuru ivuga ko uyu mwana n’umuryango we bakorewe akarengane.

Full Decision Here_Kinyarwanda (PDF)

1 2 3 4 6