Written by Admin

Kwihanangiriza umunyamakuru MURAMIRA Regis

Rwanda Media Commission (RMC) ishingiye ku bubasha ihabwa n’Itegeko No. 02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ; ishingiye kandi ku biteganywa n’Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yahinduwe kuwa 5 Mata 2014  no ku isesengura ryakorewe ikiganiro umunyamakuru MURAMIRA Regis yakoze tariki 24 Kanama 2017 mu gitondo kuri City Radio 88.3 FM kikagaragaramo amakosa y’umwuga;

RMC ishingiye ku ngingo ya 2 y’Amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda igira iti « …Umunyamakuru… agomba kumenya ko guharabika, gutukana, gusebanya no gushinja ibinyoma yaba abantu, amatsinda, amasosiyete y’ubucuruzi, amashyirahamwe, imiryango cyangwa ibihugu ari amakosa akomeye y’umwuga.»

RMC yandikiye MURAMIRA Regis imwihanangiriza kubera amakosa y’umwuga yamugaragayeho mu kiganiro yakoze kuwa 24 Kanama 2017 kuri City Radio 88.3 FM nk’uko biteganywa n’ingingo ya 29 y’Amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Rwanda Media Commission yamusabye gusaba imbabazi kubera amakosa yakoze, mu kiganiro cya siporo akorera kuri City Radio 88.3 FM bitarenze tariki 31 Kanama 2017.

 

Kanda hano usome ibaruwa yihanangiriza MURAMIRA Regis

Written by Admin

Kwihanangiriza umunyamakuru Byiringiro Jean Elysee n’ikinyamakuru Indatwa

Rwanda Media Commission (RMC) ishingiye ku bubasha ihabwa n’Itegeko No. 02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ; ishingiye ku biteganywa n’Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yahinduwe kuwa 5 Mata 2014, ishingiye kandi ku cyemezo cya Komite Ndangamyitwarire cyo kuwa 28 Kamena 2017 ku birego byatanzwe na RUTUBUKA Emmanuel, KANYARUTOKI Dieudone na TURIKUNKIKO Egide ; yihanangirije umunyamakuru Byiringiro Jean Elysee n’ikinyamakuru INDATWA abereye umuyobozi kubera kutubahiriza amahame y’umwuga cyane cyane mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti : “Ruswa n’ubukomisiyoneri mu buyobozi bw’umurenge wa Kigali biravuza ubuhuha”.

Kanda hano usome: IBARUWA YIHANANGINGIRIZA INDATWA

Written by admin2

Decision by the Rwanda Media Commission (RMC) on the case filed by MUJYANAMA Elisaphan Philos against Different Media Organs

INYANDIKOMVUGO Y’IMIKIRIZE Y’IKIBAZO CYA MUJYANAMA ELISAPHAN PHILOS AREGAMO IBITANGAZAMAKURU BITANDUKANYE

 

Tariki 20 Nyakanga 2015, Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo babiri bakekwagaho ubufatanyacyaha mu cyaha cya ruswa mu itangwa ry’akazi ka Leta. Muri abo bagabo harimo uwitwa MUJYANAMA Elisaphan Philos wari usanzwe ategura ibizamini by’akazi bitangwa na RALGA. Urega yavugaga ko nyuma yo kwerekanwa na Polisi y’igihugu , ibitangazamakuru bisaga 20 byo mu Rwanda birimo ibyandika, radiyo, televiziyo ndetse n’ibikorera kuri murandasi byamutangajeho inkuru ariko ntibyubahirize ihame ryo gufatwa nk’umwere ukurikiranyweho icyaha igihe urukiko rutarakimuhamya, dore ko byagaragaje isura n’imyirondoro ye.

 

Nyuma MUJYANAMA yaje kuburana aba umwere imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, maze arega avuga ko nta kinyamakuru na kimwe kigeze kigukirikirana urubanza rwe bityo ngo kize gutangaza umwanzuro wa nyuma w’urukiko nk’uko biteganywa n’amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda. MUJYANAMA yareze asaba ko ibitangazamakuru bitubahirije ingingo ya 18 y’amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru byakurikiranwa bigahanwa ndetse agahabwa n’indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 20 z’amafaranga y’ u Rwanda ndetse bikanategekwa gutangaza uko urubanza rwarangiye.

 

Ibinyamakuru byaregwaga ni Imvaho Nshya, Radiyo Rwanda RTV, TV1, Radio 1, Radio 10, TV 10, Lemigo TV, Flash FM, City radio, MAKURUKI.rw, IMIRASIRE.com, DOVE Magazine, RUSHYASHYA,  INDATWA, Igihe.com, Impamo.net, Cyizere.com, Umurashi.rw, Kigali Today na Family TV.

 

Full Decision Here_Kinyarwanda (PDF)

Written by admin2

Decision by the Rwanda Media Commission (RMC) on the case filed by FRVB against Radio 10

INYANDIKOMVUGO Y’IMIKIRIZE Y’IKIREGO FEDERASIYO YA VOLLEY BALL MU RWANDA (FRVB) IREGAMO RADIO 10 N’ABANYAMAKURU BAGIRISHYA JEAN DE DIEU NA BAYINGANA DAVID

 

Tariki 13 Ukuboza 2015, Ishyirahamwe ry’umukino wa VolleyBall mu Rwanda ryandikiye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda rirega abanyamakuru ba Radio 10 BAGIRISHYA Jean de Dieu bakunda kwita (Jado Castar) na David BAYINGANA, rivuga ko batangaje ibinyoma ku mukino wa Volley Ball mu Rwanda. Ikirego kivuga ko mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 kuwa 15 Nzeli 2015 guhera saa ine kugeza saa saba z’amanywa ari bwo abanyamakuru bakoze ikiganiro cyaregewe. FRVB ivuga ko ibyatangajwe n’abanyamakuru bitari ukuri kandi bisa na propaganda yo gusebya umukino wa volleyball imbere y’Abanyarwanda.

 

Ibyo urega avuga ko afiteho ikibazo bikubiye mu ngingo 47 zigaragaza imvugo bwite z’abanyamakuru ndetse n’ibyo FRVB ibivugaho ikagaragaza ko byose birimo gusebanya, gutukana, kubeshya, kwangisha abanyarwanda umukino wa volleyball no kwibasira abayobozi batandukanye bavuga ko badakora neza. FRVB ivuga ko ibyatangajwe n’abanyamakuru ba Radio 10 BAGIRISHYA Jean de Dieu na BAYINGANA David bitubahirije ibiteganywa mu ngingo ya 2, 3, 13 na 14 by’amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda bagasaba ko hakorwa ibyo amategeko ateganya.

 

Full Decision Here_Kinyarwanda (PDF)

1 2 3 6